Abanyamulenge benshi bamaze imyaka itari mike bavuye iwacu i mulenge, Ibi byatumye benshi biga imico y’ibihugu bitandukanye barimo. cayene abasore b’abakobwa ndetse n’abahungu. Hari umugani abasaza bakunda kuvuga ngo ” Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bgeze” twebwe ntabwo twavuye iwacu tugiye gushakisha ubuzima ahubwo twahunze intambara. ariko nubwo bimeze gutyo iyo abantu bahungiye ntibabura gushaka ubuzima ndetse no kwimenyereza iyo bahungiye. Ni byiza ko twakwiga imico myiza yaho twagiye duhungira maze tukarushaho kwirinda ibintu bibi bishobora kutumaraho umuco wacu mwiza.
Hari undi mugani uvuga ngo “Ugiye i buryasazi azimira bunguri” uyu mugani ushatse gusobanura kuko iyo ugiye ahantu ugomga gukora ibyo abo wasanze bahaye bakora ndetse wewe ukarushaho. hari bamwe mu rubyiruko bagaragaje kwigana imico y’amahanga abenshi bahamya ko ari mibi bijanye n’umuco w’abanyamulenge.
Dore imwe mu mico urubyiruko rw’abanyamulenge bamaze kwigira mu mahanga atandandukanye barimo:
- Kwiyandika k’umubiri(Tatouage).
- Gutobora amatwi.
- Kwambara amahuzu ateye isoni.
- Kwambarira ipatalo munsi y’urukenyerero (Pocket down)
Nubwo abenshi babyita iterambere ariko ahenshi usanga bifatwa nk’ikimenyetso c’umuntu udafite imyitwarire mwiza. uretse kuba bidaguye n’umuco w’abanyamulenge reka tubabwire ko hari bimwe binafite ingaruka mbi k’umubiri w’umuntu muri rusange. zimwe muri izo ndwara twavuga nka Hepatite B na C, Herpes VIH/SIDA n’izindi. abemera Imana bahamya ko bidakwiriye gufata umubiri uko wishakiye aho bifashisha icyanditswe kivuga ko imibiri yacu ari amakanisa y’umwuka wera. (1 Abakorinto 6:15)

Mu gusoza turasaba buri mu nyamulenge wese ko yakwiha agaciro mu byo akora ndetse buri wese amenye ko aho ari ahagarariye umunyamulenge bityo akwiriye gutanga isura nziza kugira ngo dukomeze gusigasira umuco mwiza warangaga abatubanjirije.
HARAKABO I MULENGE N’UMUCO WAHO MWIZA!