MENYA BYINSHI K’UMUTSIMA WA GATIMBO UKUNDWA NA BENSHI.

This image has an empty alt attribute; its file name is Umutsima-wa-Gatimbo-5-1024x637.jpg

Gatimba ni umutsima ucumbwa hifashishijwe ifu y’ibigori n’amazi. umutsima ukunzwe cyane mu mirire y’abanyamulenge aho benshi usanga utaza ushira mu ngo zabo bitewe n’uburyohe bwawo. Umukunzi wo mukirambi.com yashimishijwe no kutuganiriza  kubyerekeranye n’uyu mutsima ukunzwe na benshi.

Bamwe mu bakunze guhurira nawo mukirambi cangwa kumeza, twababwira ko mwahisemo neza kuko gatimbo ni umutsima utagira ingaruka mbi m’umubiri.

Reka tubagezeho uko gatimbo itegurwa:

Umurima w’ibigori

Habanza kuzitira, uruzitiro ruzatuma bya bigori bitonwa, maze hakurukira ho gutema igisambu,gutera imbuto ( ariko har’igihe, intere zatorwa bakongera gutera ubugira kabiri). Nuko, hakurikira ho kubagara bwa membere n’ubwa kabiri. Ibigori bigatangira gukura, maze igihe kiza kigera, bagatangira kugesha, kugira ngo bazamanike umwanya w’ibigori ( Ubu n’uburyo bwo kubika/ gu conserva).

Nyiri murima azararika abantu, bakaza kumufasha ku manika irimba. Nyuma yo kumanika, abagore baza baja kumora, bakabijana kurusenge, nyuma yigihe runaka, baza bashokora, bakabijabika, bakazongera kubijaburura, guhura, kugosora, gucencura ndetse no kwanika ifu. Nyuma yaho, ikiza gikurikira n’ukwarika, kudahanura amarike, gucumba no kwiyegereza abantu, ko bakoreye hamwe kugira ngo baze gusangira uwo mutsima. Murunva ko uzuva kuri cane.

Amarike

Dore bimwe mubyavuzwe n’umwe mu bakunzi ba Gatumbo

Umutsima wa Gatimbo

Mu bikoresho bikenerwa kugira ngo ucumbe gatimbo ni ifu,amazi, umuriro, isafuriya umwoko ndetse n’isahani uhakuriramo. nk’uko twabivuze haruguru ifu y’ibigori yifashishwa mu gucumba gatimbo ishobora kuba ikomoka k’ubigori bya ryoya, ibigori bya mutwa n’ibindi. abakunzi b’umutsima w’agatimbo benshi bawukundira ko nta mboga utowurisha ndetse abenshi bakunda k’uwusomeza amata dore ko benshi banahamya ko gatimbo isa n’amata. “Ibisa birajana”

Gatimbo igira akamaro kanini mu mubiri w’umuntu kuko uri mu byokurya bitera imbaraga ndetse bamwe mu bawo bakunzi bavuga ko uwawuriye cyane ataza arwaragurika.

zimwe mu mboga zifashishwa mu kurya gatimbo aha twavuga nk’ikidoho, igitiga, injanga, inyama, ibishimbo n’izindi, bitewe n’imiturire y’imukenge twavuga ko gatimbo uretse gatimbo hari naho usanga bakunda kurya Hurure (umutsima w’ifu y’imyumbati) ariko muri rusange garimbo niwo mutsimba ukunzwe na benshi mu bwoko bw’abanyamurenge.

Amasezerano yavuzwe n’Umukunzi wa Gatimbo

Njyewe ….ndahiriye k’umugaragaro ko ntazahemukira Gatimbo n’ibindi bijanye nayo, ko nzayirya ntitaye ku minsi imaze icumbwe, ntitaye kumboga ziyiherekeje, ntitaye kw’ibeyi yayo,riri hejuru cangwa riri hasi.

Nintatira iyi ndahiro nzabihanishwe Hurure izira imboga, ibijumba by’ingozi by’indumanga, ndetse n’umubaga w’ibishimbo uzira umunyu. Isafuriya, amarike, umwoko n’isahani ya ruhegeri bizabimfashemo.

Yari umukunzi wa Gatimbo

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *