Bitewe n’agaciro inka ifite mu muco w’abanyamulenge aho bamwe bavuga ko “Inka ari murumuna w’abantu” ibi byatumye inka ihabwa agaciro kugeza ku rwego rw’uko inka ihabwa amazina akenshi usanga ameze nk’ayabantu. akamaro nyamukuru kaya mazina nuko yifashishwa mu gutandukanya inka n’indi. mu bishingirwaho kugira ngo inka yitwe izina runaka cyane cyane ni imiterere yayo, ibara ryayo, inkomoko yayo ndetse n’ibindi.
Dore amwe mu mazina y’inka z’iwacu i Mulenge
- Bigirinkunzi
- Ikirezi
- Imaranyota
- Imaranzara
- Imararungu
- Imbanguka
- Imberagisabo
- Imberanyambo
- Imberarugo
- Imbonerarugo
- Imfatarembo
- Impumuriza
- Imvuramuruho
- Incahamugayo
- Indatwa
- Indema ruhimbi
- Indemabirayi
- Indemakirindo
- Indemereza
- Indemereza
- Indengera jana
- Indengerajana
- Indinda bigwi
- Indindasuri
- Indorwa
- Inganiriza
- Ingorore
- Ingumbuka
- Inkatashamba
- Inkeshabirori
- Inkeshamurara
- Inkomezi
- Inkundiye
- Inkurabihayo
- Inkwiye
- Intabarakare
- Intabarangabo
- Intahanangoga
- Integwa biganza
- Intsina
- Intungane
- Intunganirwa
- Intungisha
- Inyomore
- Ipfukamiro
- Irembo
- Iremesha
- Isamarirwa
- Isamaza
- Isano
- Isanzure
- Itumandinda
- Mwimanyi
- Rubanzamahoro
- Ruberasugi
- Ruberantambwe
- Ruberanziga
- Ruhabwimpundu
- Ruratubumwe
- Rwamanankuyu
- Rwitsumutima
- Rwogerinka
- Rwumvirukuri
Niba nawe ufite amwe mu mazina atavuzwe haruguru wadufasha ukayatugezaho kugira dukomeze gusigasira bimwe mu byiza bigize umuco wacu w’imulenge.