Amagambo akomeye y’ikinyamurenge









Previous
Next
Gasopo
Nukwihanangiriza umuntu.
Gatimbo
N”Umutsima w”Ibigori.
Ababisha
Nabantu bagwanya ibyiza hakoreshejwe ibihuru [uburozi]
abageni
n’Umusore n’umukobga baba bashakanye.
Abagiriye
nabagabo bitanze gufata imbunda bakarinda abantu n’inka mugihe cyibitero byabajenesi
Abahudumu
Nabantu bashinzwe zagahunda zo mw”Ikanisa.baba bungirije aba pasitori
Abajenensi
Nabantu babi chane bakora ibintu byokumena amaraso yabantu barengana
Abajuweri
Nabantu bazaba piga akabumbu.
Abakosi
Nikoti ryabagabo bakunze kwambara igihe ch”Ubugeni cg mumanza zitandukanye.
Abapangayi
Nabantu baba baravuye iwabo bakaja kuba ahandi, kumpanvu z”amasomo.
Abapenepe
nibamwe mubgoko bgajenesi
Abapurusu
police
Abashemansi
bashinzwe gutanga ameza.
Abasota
soldat
Agahanyu
Nugukora imirimo ikurenze,ivunanye .
Agahayo
Nuburakari buba buvanze no kutava kwizima.
Agahonja
Numuntu ufite ibano rito
Agakomero
N”akabira gato karimo inzira yabagenzi.
Agakungu
N”Urugomo.
Agapfunya
N”Indwara y”inka yicya vuba.
Agashangi
Nakantu kaba kaboheshejwe imigano bakoresha muguhambira Inka cg umuntu wavunitse
Agasheri
Nipfisi irangamwe cyane idakunze kuboneka
Agashesho
Nurukundo kwigihe gito.
Agashururu
Numuyaga mwishi uwizungurutsa ukaba watwara nibintu.
Agasige
Nugushaka ko abandi bakora bonyine gusa.
Agasongero
Ni umutwe wigisenge.
Agatorero
N”ahantu [hanze] abagabo bakunze kwicyara barimo biganirira.
Agatoritoti
Nuburyo bavugiriza hakoreshwe intoki.
Akabemba
Nibihingwa bisa nibishimbo
Akabine
N”Umusarani
Akabucho
Nakantu bakunze gutwaramo ibintu mugihe umuntu arimo ahaha.
Akabundema
Numupfuko w”ifu cg umunyu.
Akabwibwi
N”umwijima uba utangiye gufata
Akadete
Ninkongoro ntoya
Akaduruvayo
Nuguteza ingorane biturutse mukutunvikabana.
Akaduta
N”Indwara ifata abana bato.
Akagege
nahantu hamanikwa ibigori cg ibijumba.
Akaguriro
Nahantu abantu bagurisha n’abagura bahurira
Akamamba
N”inzira yubakiye kuruzitiro imeze nkama esikariye.
Akamande
Namakuta , inkoko,igipfura cg Inka itangwa mugihe watsiswe n”urubanza
Akamina
N”ahantu hasa nahamanuka kandi hari, hagati y”ahantu habiri haresha.
Akanefu
Nicyuma bagendana bakebesha inyama cg inzara.
Akaraja
N”Imboga zibihuru.
Akaregerege
N”umuntu ukunda gutorera mumazu yabandi akaba ari n”umushangu.
Akarimbi
nahantu wowe ubwae ubawifuza kugera cg ibintu utegerezwa kuzanyuramo.
Akaruri
N”akazu gato kinyana cg kibipfura.
Akaryo
Nukumenya gukora neza ibintu abishira mumwanya wabyo.
Akavovo
n”akamina
Akayagirizo
Nizuba riva mumwanya muto hakagwa invura.
Akayii
Nukugira inyota yamata cg umuntu urwaye inkorora mumuhogowe hakaza hakarata.
Akayongwe
Nagapfisi kazakarya inkoko.
Amaana
nukutagira agachiro cg ibisobanuro.
Amachubwa
Ni amagambo mabi arimo amahimba.
Amacunda
n”amata baba bakuyemo amavuta.
Amadahanure
Namazi bagabanyije kumarike.
Amafafa
N”amatara baryamaho abafobagana.
Amafieri
Numuntu wisuku kubijanye namahuzu, kuvuga cyangwase mukugenda
Amafikiri
Namawazo,n”Ibitekerezo birimo ibibazo .
Amaga
Nukugira ubuchafu kumaguru muburyo bugaragara
Amahango
NӒbiti bifata uburiri cg Urusenge.
Amahasha
N”abana babyawe n”umubyeyi umwe mugihe kimwe.
Amahimba
Nukwigizankana kubintu uzi ugasa nkaho utabizi.
Amahorokera
nimitonyi itibuka iva hejuru yӒbiti mugihe invura iba yahise.
Amahuguru
Nibishihwa biva kumigano bikoreshwa mugusakara.
Amahuri
N”amagi atavuyemo abana b”inkoko.
Amahuzu
N”ibintu twifashisha mukuturinda imbeho nO guhisha ubwambure.
Amakesha
nigitaramo cy”amasengesho ya n”injoro.
Amakutano
Nabantu beshi baba bahuriye ahantu hamwe kumpanvu zo gusangira Ijambo ry”Imana.
Amandi
namahimba
Amandiko
Nugusharabanga wuzuye umwuka wera bigasomwa gusa nundi muntu wuzuye umwauka wera.
Amanjanja
Nibyuma birambuye basakazwa amazu bimeze nkibikubo.
Amarari
Nindwara zanduza ni [Virusi]
Amarike
Namazi abashushe bavanga n”ifu bikavamo umutsima.
Amarimba
N”Uburyo bubakira ibigori,bifashishije ibiti n”imigozi.
Amaripizi
Uyabona mugihe wakoze nabi bishobora kuba ari ugukupitwa cg ugakora akazi karuhije utashakaga gukora.
Amaripo
N”amakuta cg ibintu bihabwa umuntu wakoze akazi runaka.
Amashahi
ninvura igwa itampitse irimo numuyaga.
Amashorokera
nimitonyi itibuka iva hejuru yӒbiti mugihe invura iba ihise.
Amasitu
N”anamata yakamwe y”inka ifite amaze.[ihaka]
Amasono
Niforomo baha ihuzu iyo ikiri igitambara.
Amatabishi
Namaripo ahabwa umuntu wakoze akazi runaka
Amatandukano
Nahantu inzira imwe ivamo inzira zibiri.
Amato
Nutuntu dukoreshwa mugufunga Isiminzi cy isuruwari.
Amawazo
n”ugutekereza nicyo kimwe n”amafikiri.
Amawuwa
Nibintu bimera kumababi y”ibiti bifite amarangi atandukanye.
Amayitaji
Nibyifuzo bihabwa abasenga kugirango bisengerwe.
Amayombo
Ni ugutegana gukoreshwa abajuweri.
Amazi yomunda
N”amazi amwobwa iyo umuntu yarwaye ubuganga bikamufasha gukira kuko buba bwaritse munda
Ameza
N”icyayi n”amabenye byitwa amaraso n”Umubiri wa yesu amwobwa n”abantu babatijwe gusa.
Ariko piii
N”Ijambo rikoreshwa n abagore cangwa abakobga mu gihe batangaye.
Bene nyirakivuruga
Nabantu basangiye umuco
Boronyo
Nugupiga akabambu ukakirenza kakaja inyuma yawe.
Busoka
Ababisha
Nabantu bakora ingenzi zogusenga
Chobo
Nigihe akabumbu kanyuze hagati yamaguru mugihe uba urimo upiga
Dayewee
Nijambo rikoreshwa nabakechuru mugihe bihanganisha.
Ense
Nugukora kukabumbu mugihe barimo bapiga mukiwanja.
Gahodi
N”ijambo rivugwa n”umuntu uvuye hanze ashaka kwinjira munzu.