
AMATEKA YA PASITERI GASOGI MUSA
Ivugabutumwa mu misozi miremire ndetse no kuri plaine de la Ruzizi. Gasogi ntabwo yari yarize amasomo ayariyo yose, uretse amahugurwa yibanze ya Bibiriya (Bible) yagiye akora. Ariko iyo wumvaga amajambo ya theologie yavuga ga wibazaga aho ibyo bintu yabikuye bikagutangaza.Wasangaga nabize muri icyo gihe Biblia nabo ntibabyumva ga. Umwuka wera n’umwarimu ukomeye!. Ubushize nababwiye ko yari umwarimu w’ikanisa ryo mu Kanyaga, aho yakoreye imirimo myishi cyane gusumba ahandi. Yahavugiye ubutumwa, yasengeye abarwayi, yasengeye amahitaji,yagiye akora imisitari muma kanisa yose y’imulenge. Aho hose niko yavugaga ubutumwa bwiza,kandi indwara zitandukanye niko zagendaga zikira ndetse n’ibibazo bya politique byari bihari icyo gihe nabyo yagendaga abisengera. Murunva ko yarafite umutwaro w’igihugu.Ikindi kintu camurangaga gitandukanye n’icabandi, n’inkigihe abandi bakoraga inama, iwe yagendaga gusenga m’ubutayu yagaruka akatubwira uko bizagenda n’iherezo yabyo. Mur’ico gihe, twahitaga dukora ibintu tuzi uko bizagenda. Ikindi ni nk’ukuntu abanyeshuri bo m’umwaka wa gatatu secondaire, baramwe nabo m’umwaka wagatandatu secondaire, bose yarabasengera ga bagafata. Ibyo byose yabifatanya ga no kuyobora Itorero hamwe n’ivugabutumwa. Ndibuka igihe yigeze kujya kubwiriza Muntambira mubapfulero asanga bafite ikibazo benda kumarana kubera amarozi, bavuga ko hari abaroga abandi. Abagabo bo beshi muri uwo muhana, bari baraye bahwereye bavuga ko babaroze kandi uko car’ikingumbi bari baraye bose kirabafata. Ubwo ababwira aho byavuye ikibazo kirakemuka gutyo, basanga ntawabaroze ahubwo ari ubushuhe bw’ikigumbi.
Muri ico gihe yaje gusezera k’ubwarimu bw’ikanisa, asigara ari umuvuga butumwa wubushake. Nyuma yaho yaje gusengewa kubu Pasiteri ( pastor) ushizwe ivugabutumwa muri Paroisse ya Mugethe. Ubutumwa abuvuga ntamupaka itorero ribishatse rikamwakira, iryanze akikomereza. Murumva ko CEPEZA itemeraga kumwakira, ariko mw’ijoro bazaga bihishe akabasengera,ibazo bari bafite Imana ikabi kemura, bakagenda hakiri n’ijoro ngo abantu batabibona ko baje gusengerwa muri CADZ. Ibyo byoze, nubwo byari bimeze gutyo we ntiyavanguraga amadini, kuko hari icyo Imana yari yaramubwiye ku madini, (ama communautes).yagiye ajana Ivugabutumwa ahari hatuye abanyamulenge ndetse n’uducye tumwe tw’abapfulero yagiye atugeramo.Abantu bajya kujya m’u Rwanda, bamubajije niba bagomba kugenda, arababwira ngo umuryango urafunguye atariko igihugu kizaturwa n’abasigaye, ati kandi muzagaruka uko muriko mugenda. Igihe kizaza tutazi ariko hafi iminsi cyangwa imyaka abantu bazasubirayo uko bakivuyemo.Uko niko yabasubije . Ubwo nanjye ntegereje uwo munsi.Haragatabo yasize yanditse kubuhanuzi bwe igihe nikigera, nzagashira k’umugaragaro,ndacyariko ngategura. Ibindi bye tuzakomeza tubibagezeho kuko Ni byinshi ababibonye Ni benshi ntabwo Ari njyewe njyenyine nkaba Nyakanyaga banyunganira bakanyibutsa nibindi ntibuka niyo Ari papa byose yavuze ntabwo nabyibuka uko bingana murakoze kubisoma nokubyandika neza.
Ruhindabandi Gasogi