
AMATEKA YA MUZEHE SEMISHEFU YOHANA
Mu minsi mikeya ishize, twabagejejeho amateka yagiye aranga Mzee Semishefu Yohana, tubizeza ko tuzabagezaho n’igice ca kabiri (2). Nkuko twakomeje tubabgira Mzee Yohana, uwo yarariwe ndetse n’ibintu bimwe na bimwe byagiye bimuranga, abantu banabyigiraho byishi byo m’ubuzima busanzwe, ndetse no gusobanukirwa yagiraga.
Kubera kugenzura kwe, yagaragaraga ko yar’umunyabgenge, bigatuma abo bateranije ikibuga batifuza gutandukana nawe.
Yakundaga kwigisha abantu kubaha Imana,akabgira abantu ibitangaza, azabonera no m’ubgungeri bg’inka, co kimwe n’ibindi yagenzuraga akanabivuga.
Dore, bimwe mu bitangaza yavugaga,yagenzuye akaba aribyo abamuzi bakunze no kumwibukiraho.
1.Imana yazingiye amasaha, m’umutwe wa Rusake,dore ko igira n’umutwe mutoya.Ariko, umuntu ufite umutwe munini ntabashe kumenya,aho amasaha y’umunsi ageze, akayatega kuri Rusake.
2.Umwana upfukiranirwa munda ya nyina, akarundwaho ibyokurya ntagire ico aba. Ariko, yipfukirana m’umurembe agapfa.
3.Imana yazingiye amahembe m’umutwe w’inkungu,yabagwa ntibayabone, mugihe izindi yazihaye maremare cane.
4.Imana yaremye Umugore,yongera konswa nawe. Yesu yonse Mariya (umugore yaremye)
5.Umuntu agenda, agegenye hepfo no haruguru ariko, ntiyume kandi adafite imizi.
6.Amaraso atemba m’umuntu, atagira inzira yinjiriyemo, agakama ntaho yasohokeye.
7.Imana yahaye inka amahoro, umuntu umwe akaragira ikibuka c’inka (ubusho) akazihindura, akazikama ntabgoba bimuteye, mugihe inka arico kimwe n’imbogo.
8.Imana yahaye Abagorora inka,zigaturuka mw’isooko Nyapoco ,zikayishoka,ikarara itemba ntikame. Ariko izuba ryaka igakama.
9.Umusatsi utuye k’umutwe,izuba ryava ntiwume,kandi ntu namezwe n’imvura. Umusatsi utura k’umutwe, imizi ikaba m’uruhu,ugapfuka uruhara utabitewe n’igiharo.
10.Imana yaremanye umuntu igicure, ca buri joro (ibitotsi) ariko, ntikimugireho ingaruka,ahubgo kikamubera ipasi yo gupasa umubiri we.
11. Inka zibaho zidasangiye ibara ariko, zigasangira ibara ry’amata.( zose zigakwama amata yera)
12.Imana ishuhiriza amata munda y’inka, zigakamwa ashushe, kandi zituye mumbeho.
13.Imana irinda inka zihoza amazuru kumyobo y’inzoka, abungeri bakamara imyaka ntawe ugomboye iyakomwe n’inzoka.
14.Imana yahaye inka ubgenge bgo kumenya inkuru murizo, zikayubaha (inka yahahazaga izindi)
15.Ukuntu inka ibyara, ikamenya guhisha ico yabyaye m’ubuhanga.
Gaby B