Mukirambi.com yaganirije Mzee Denis kudusobanurira “Inka y’ikibero” ico yaba isobanura m’umuco wacu.Maze nawe nawe atubgira ko,Inka y’ibibero yahabwaga umuhungu washikije,igatangwa na se w’umuhungu.Iyo nka,yatangwaga mugihe bajyaga kwinjiza umugeni mwa Nyirabukwe.Abamuzanye bamukura iwabo,hakavamo umugabo umwe agahagarara imbere y’umugeni kugeza iyo nka itanzwe.Noneho akabona kumuva imbere bakamwinjiza munzu mwa Nyirabukwe.
Iyo,batabaga bayifite bashoboraga kwerekana umwana w’umukobwa (quelque soit son age), bakavuga ko bazayitanga mu nkwano ze.M’ubyukuri rimwe na rimwe wasangaga ari umuhango,kuburyo itashoboraga no gutaha, ariko byari ngombwa ko bayivuga pourvu (kabone ko), nyirikuyihabwa abyemera, kuko yabaga anafite uburenganzira,bwo kuyikurikirana kugeza bamuhaye inka ifatika.,bien entendu (byunvikane neza)iyo yumvaga ko har’iho inka koko yo kumuha.
Icyari cyihishe inyuma y’iryo jambo nuko,bwari ubutwari bukomeye k’umuhungu,washoboraga kubumbura ibibero by’umugeni mw’ijoro ryambere ry’ubugeni.Yahanganaga n’umugeni parfois(rimwe na rimwe) bugacya ntacyo akoze.Babyitaga “gukandana”.Abahungu bagenzi be,bararaga inyuma y’inzu bumviriza ko byacyiyemo.Ubwo nyine urumva ko iyo nka yari stimulis(kugira ubushake)bwo kugira bravure(agaciro) ko kuba umugabo nyamugabo,k’uburyo arara akoze akazi neza (reussir l’acte sexuel) Voila tout a ma connaissance.
3. Umuco wo gucena n’ikinyabupfura gusa cyo kuterekana ko uri igisambo cy’inda nini “inda nsa”
Iyo yabaga ari amata byari ngombwa ko unywa ugasiga make, byitwaga “gusigira impfizi”.
Icyari cyihishe inyuma y’uwo muco nuko umugore atagiraga igabo, yagombaga kurinda akarya ibyo umugabo asize, naho umushitsi agasigira
abana. Byabaga ari scandale kurya ukamara ku nkoko, urumva nyine ko hari abo wabaga urajije ubusa. Gucena rero nico mbiziho.
Mushobora gusiguza aho mutumvishe neza.
Murakoze cyane, courage Imana ibahe umugisha!
MUKUNDWA NTAKIRUTA Deniswww.mukirambi.com