MENYA BYINSHI K’UMUCO WO KUGABA INKA

Kugaba Inka-bitandukanye no gutiza, kubera ko intizo uyiragira ari iyanyirayo n’iziyikomokaho zose, kandi bashobora kuyijyana umwanya uwariwo wose. Ntushobora kuyikenuzamo ngo ube wagurisha,byibura akamasa incuke kuko ntabwo iba ariyawe.Icyo wemerewe,ku ntizo ni umukamo wonyine,nawo w’igihe runaka.Ingabire aba ari inka yawe ushobora gucyisha urubanza urwo arirwo rwose. Iyo ugize Imana ikororoka iziyikomokaho zose ziba ari izawe. Iyo hahise imyaka  myinshi niho ufata inyana imwe muzawe ukayitura umuhanyi wawe.
Kugaba ntabwo kandi twabyita gukaba cyangwa se koroza. Iyo woroza baguha itungo,wamara ugahemba uwakororeye. Iyo ukaba amafaranga cyangwa itungo ufite intego yo kubibyaza umusaruro ni lazima ko iyo ugiye kwishura ushiraho inyungu. Naho iyo wagabye inka imwe niyo yaba yarabyaye ikibuga, bakwitura akanyana kamwe gusa rukumbi.

  Hari impanvu nyishi ndetse n’intego zituma abagabo bagaba inka:
a)Urukundo: iyo wagabye ubikuye k’umutima bivuye k’urukundo, kenshi iyo nka,izayitunzwa n’abana cyangwa nawe ubgawe mugihewagize ibyago wapfushije inka,Kandi iyo bigenze bityo uwo wahaye akenshi aribwiriza nawe akakwitura m’urukundo n’umutima mwiza.

b) Guteganya iminsi mibi: Aha umugabo iyo yabaga atunze yagabiraga abantu benshi ateganya kuzabituza mugihe yakenye yaba iwe ubwe cangwa se abana be.Ibi bisa no kwizigamira. Ari naho usanga kenshi bishuza cyangwa bituza nabi byaba ngombwa hakaba n’imanza.

c) Gushumbusha ku bw’itegeko ry’umuryango: Iyo umuntu yagira ibyago inka ze,k’umufano,umugore agapfa,Inka ze zanyazwe,
cangwase zakubiswe n’inkuba,hakorwaga inama y’umuryango bagategeka abantu bakwiye kumushumbusha. Ibyemejwe muriyo nama byashirwaga mu bikorwa ntakabuze,wabishaka cyagwa se utabishaka. Byanga bikunda urumva ko iyo nka yagombaga kwituzwa nayo mu neza cyangwa mu nabi.

d) Ubushuti bushingiye ku mibonanompuzabitsina n’umugore.
Kubera  umugabo atashoboraga kugabira umugore w’undi, yayitiriraga umugabo w’umugore aza asambanya. Byumvikana ko atabaga akunze umugabo mugenzi we nagato ariko ayitanze nka pasiporo yo kuzatuma ahata akarenge murugo rw’uwo yayihaye. Kubera  yitwaga umuhanyi w’urwo rugo, rubanda rwumvaga ari ibisanzwe ko yigira akizana  uko ashaka muri rwo rugo. Nyuma y’ubwo bushuti bushingiye  k’ubuhehesi, iyo nka nayo yituzwaga n’uwayigabye cyangwa abana be kugahato.

Abagabo bazi kwikingira cyangwa gukingira umuryango, iyo umuntu utizeye yewe n’uwo yizeye, kuko ataba yizeye abana be, awakugabiye nawe mu minsi mike,  ufite ubushobozi waramugabiraga. Iyo bigenze bityo ntakwituzanya kuhaba. Cyangwa iyo inka yaguhaye ibyaye kabiri ugahita umwitura atarakwituza. Hari n’igihe wahabwaga inka ukanga kuyiturira, kandi inka idaturiye ntishobora kuva mu rugo.

Icyitonderwa: Iyo wagabaga inka,ikabura uyituza ngo itahe byari ubugwari ndetse iyo umwana yayituzaga akayicyura bamwitaga intwari.

Harakaba umuco mwiza w’abanyamulenge!