Ese Umugabo w’inganzwa ni umugabo ki?
1. Umugabo w’inganzwa byaba bisobanura iki?Umugabo w’inganzwa ni umugabo usanga umugore we ariwe ufite ijambo mu rugo. Yashoboraga gutanga inka umugore akayingangira rigahama.. Hari abo abagore babo bakingira ikibaba bakabashira ahihishe maze sukubakoresha imirimo y’abagore:Ex koza inkongoro, guhura, gusasa n’ibindi. Iyo umugore yavugaga cyane amutombokera yaburaga amahoro. Usibye ko hari igihe abantu bakabyaga babona mwiyumvikaniye n’umugore, ukamurengera ku mirimo imwe n’imwe cyane isaba imbaraga nko kwikorera igishito cyangwa kwasa umugogo w’igiti, bitewe nuko wamugiriye impuhwe bati : « yarahahajwe.umugore yara muganjije.» Hari nanone ababaga barahahanjwe ariko bagera mubandi bagashaka kwihagararaho, bisa no kwiregura maze si ugutonganya umugore we publiquement asuma ajya kumukubita, abantu bagakiza, bagera mu nzu bombi umugure akamuhindukirana ati : « ongera uvuge wambwa we » ,akamutimbagura ibipfunsi mu mutwe, umugabo akaba uwo kuvuga gusa ngo « mbabarira nsinzasubira.» Umugore yirinda kugaragza mu bantu ko yahahaje umugabo ,kuko ibikoze atyo yari ifite risque yo gukubitwa na baramu be bakamukosora. Ariko iyo umugabo yiturizaga n’umugore ntabyerekane ku mugaragaro biberagaho batyo , kuburyo twabyita kuri none ubwumvikane, ubwizuzanye cyane iyo bigarukiye mubwumvikane ntawe ushiramo akanyfu cyangwa igipfunsi. Mu nca make umugabo w’inganzwa ni umugabo wategekwaga n’umugore akaba atafata icyemezo umugore atabimuhereye uburenganzira, ndetse akaba yacyumurizwe ka mu purusi cyangwa cader n’umugore gukora n’icyadashaka.. bamwe bavuga ko abagabo nkabo abagore babahaye inzaratsi zibica umutima kuburyo bumvira abagore babo muri byose. Bene uwo mugabo ntiyashoboraga kurengera impfubyi, ex basigiwe n’umugore wambere.
2. Nukubera iki? abana b’abakobga batagira uburenganzira bungana n’ubga abahungu m’umuco wacu,kandi nabo arabana nkabandi?Ndumva ikikibazo twarakiganiriyeho ubushize undebere mubyo twaganiriyeho ubushize nimbi ntakirimo uzambwire tukiganireho nacyo.
3. N’ibiki mubona kugeza ubu bitagenda m’umuco wacu? Ese mubona byahindurwa gute?Heri byinshi bigenda bihinduka ariko nanone inzira iracyari ndende.urugero:Mu bukwe inkwano zisabwa ziracyari nyinshi bisa naho bariko baragurisha umukobwa. Hari nabacyongeramo iy’amasomo nkaho ashakanye na illettré. Ibirongoranywa cyangwa imitwa nabyo ni urundi runyago ubu basigaye batahana na cure dents. Gahunda ya réception biteye ubwoba. Amagambo ahavugirwa adahwitse: banyirasenge, abakobwa babanyeneka, bashiki be, basazabe, banyinawabo baramukazi be, banyirarume etc, usanga bisa naho twe tutazi ko turi muri siècle de vitesse. Mu kiriyoho ni ibindi baravuga umunsi ukaba wo kwira, haba umunsi wo gushyingura ariko cyane umunsi wo gukura ikiriyo. Kandi bbaba basubira mubyavuzwe rimwe narimwe babeshera nyakwigendera ko yari “marayik” ntakibi nakimwe yakoze. Byaba byiza hagiye hahaguruka umugabo umwe cyangwa umugore (mu rwego rw’uburinganire), akavuga ijambo ryo kurangiza ikiriyo batiriwe bajya ku ntondabagwira. Uko njye niko mbitekereza. Mu rwego rw’imyororekere twakabaye tubyara abo dufiye ububasha bwo kurera. Ariko ubu n’abasaza baraye bari bupfe barandagaza abana ngobazarerwa na bene se. ikibabaje nuko bazana abakobwa bakiri bato badakwiye kuba n’abuzukuru babo maze bakabyarirwa n’abasore bo mumuhana. Hari ubu ba reverend pastor banduye SIDA kubera ko abasore barwaye SIDA basambanyije abagore babo. C’est vraiment un crime, kubyara umwana uzi neza kandi wabigambiriye ngo azarerwe bupfubyi, dépourvu d’affection paternelle. Ntabwo ndashigikira homes de vieillards ariko hari ubundi buryo twasindagiza ababyeyi bacu bakazarangiza neza, kuko nubundi turabasindagiza tukongeraho n’umupfakazi n’abana basizi. Abasaza bakabaye barohereza abana ubuzima. Ikibazo cya gender balance kiracyafite, inzitizi nyinshi mu muco wacu. Usanga hari imirimo igenewe abagore umugabo bita “nyamugabo” atakoraho. Ex Gucyumba, gutoragura, guhingisha isuka, gusasa, guteka, kuhagira umwana, guheka umwana etc. Aha naho hakeneye impidika buri wese agakora umurimo uwariwo wose. Ikindi kigenda gitakaza agaciro ni ugutsinda. Abakobwa bavukiye mu kizungu basiba guhamagara ababyeyi b’umugabo mu mazina ariko byaba ari ukubagora kuvuga, urugero: ingoreko(umugano), isatura (inyenzi), imbasi (intozi) kwikunda (kwishima), amakuta (amafaranga), ect. Bagomba kworoherezwa iyo trararaa.Ubwo namwe namwe mwakongereho ibindi kuko nibyo turimo tu vivant kuri none.
4. Ni kuki umuntu adashaka umukobga wa Nyina wabo, byitwa ko ari mushikiwe ariko agashaka umwana wa Nyirarume? kandi bose bavukana na Nyina. cg se agashaka umwana wa Nyirasenge uwa se wabo ntibikorwe byo byaba biterwa n’iki? Aha hari ibyo ndibuvuge ngo niko umuco wabitegetse nta bindi bisobanuro. Umwana wa nyokorome n’uwa nyoko wanyu franchement nicyo kimwe nkuko ubivuze. Gusa wenda ku wanyokorome habaho ko yabyawe n’undi mugabo ku mugore wanyokorome ariko kuri nyoko wanyu biba bizwi ijana ku ijana ko yavuye mu nda ya nyokowanyu. Iyo ni explication biologique qui n’est tout a fait evidente kuko ashobora kuba rééllement et biologiquement yarabyawe na nyokorome. Ibyo byanze bikunze kuri none biragenda bihinduka kuko iyo mariage amategeko ayitesha agaciro. Umwana wa Nyirasenge la nuance nuko abha yitirirwa uwundi murara uteri uwawe naho uwa so wanyu muba musangiye umurara ariko scientifiquement le lien génétique nimwe. Ibyo nabyo biragenda bihinduka pour la meme raison. Gusa mugiturage biracyakorwa kubera wa muco convetionnel gusa. Mubarikiwe sana !
MUKUNDWA NTAKIRUTA Denis