DORE BIMWE MU BIRANGA UMUNYAMULENGE

Bimwe mubiranga Umunyamulenge

Abanyamulenge, n’ubgoko butuye muri Kivu yo mumirambizo, ibubyukira zuba bga Congo bakaba batuye muma Zone atatu: mw’Izone yi b’Uvira, mw’Izone  y’Ifizi ndetse no mw’Izone y’Imwenga.Amateka avuga ko bakomoka  m’Irwanda, Iburundi abandi muribo bakaba bivugwa ko bakomoka mur’Itanzaniya.Abanyamaurenge bavuga Imvugo y’Ikinyamurenge,iyo n’imvugo irihagati y’ Íkinyarwanda ndetse n’Ikirundi usanga nta tandukaniro rinini ryunvikana hagati y’izo ndimi ko ari zitatu.Umwe murabo iyo avuze undi aramwunva kandi akamenya naho aturutse, ntabgo bibye  ko umusobanuzi yabafasha.

Abanyamulenge n’ubgoko bumwe mu moko y’Abatutsi atuye muri Congo. Nkuko Abatutsi aribenshi mu bihugu bitandukanye.Izo mvugo bavuga  zishaka gusa n’ico gituma abenshi batazizi  bagira ngo bose bavuga  imvugo (ururimi ) rumwe ariko usanga kuri banyiribgite babitandukanya byoroshe.Nanone iyo ureba Abatutsi ahanini bose k’uburanga usanga basa ndetse n’Imico yabo igiye igira utuntu duto tuyitandukanya.


           DORE BIMWE MUBIRANGA  UMUNYAMURENGE
-Abanyamurenge bafite byishi bibaranga ntabgo turi bubivuge byose reka tubabgire bimwe muribyo.Abanyamurenge barangwa no kuvuga Ikinyamurenge,Imyambarire,Imirire,Imitekerereze,Ubgorozi,Amahesabu atwereka ko 100% ar’aborozi, 99% ar’abakirisitu bemera Yesu  Kirisitu nk’Uwami n’umukiza ,barangwa n’ Ubupfura,Kudahemuka,Kuvugisha ukuri,ubumwe,urukundo,Ishaka,gusabana,gutabarana,kwambarana,bose bahagurukira rimwe iyo habaye ikibazo maze bakagikemurira hamwe. 

          IBINDI BIBARANGA

-Hambere Abanyamurenge ntabgo bashakanaga n’andi moko,ubgabo barasabiranaga hagati y’umurara n’undi.Ariko kubera impanvnvu z’ íntambara zagiye ziba mugace Abanyamurenge batuye mo byatumye bahunga bageze iyo bahungiye ntibya babujije  gushakana n’ayandi moko y’abatutsi yaba Abanyarwanda cangwa se Abarundi.         
-Abanyamurenge n’ubgoko butaryaga ikintu icarico cose, aha twabuga mo: Igipfura (Intama),Ingurube,Isungura,Inyoni,Injanga,Inkima,Ishokwe,Ikidasi,Imbeba,Igishindi,Inkoko,Amagi ndetse n’utundi dupsisi twose twabaga iriya iwacu,ariko kubera kugenda mumahanga abeshi basigaye birira  kunkono zose.Umuyamurenge ntiyaryaga Inka yapfuye  inyamanfu (Inka  yapfuye idashijwe) yaryaga Inka yashijwe mbere y’uko ipfa akanarya Ihene, bikundiraga imboga z’ibihuru ndetse no gusomera gatimbo n’imyumbati.Umunyamurenge ntiyabashaga gusangira n’umuntu uwariwe wese,habagaho ico bita kunena (kwigizayo undi muntu mugihe co gusangira detse n’igihe co kuryama),aha twavuga  Umukwe,Umwishwa,Umukazana, ndetse  n’andi moko badahuje umuco n’ubgo wabaga ufite Umwira w’Upfurero ntabgo mwasangiraga cangwa ngo, murarane n’uko byabaga bimeze. Abantu bamwe kubera kuja mumahanga ntabgo bakinena byarashize basigaye basangira na buri wese. Hari n’abandi bataye  umuco basigaye barya ibyo babonye byose.

-Abanyamurenge n’aborozi b’Inka,Igifura (Intama),Ihene ndetse n’Inkoko.Nta munyamurenge n’umwe wasanga adatunze Inka.Kubera urukundo bakundaga inka hageraga igihe kimwe zigategwa naza Rumungu,Gatare cangwa Abajenesi, barazirwaniriraga kugeza aho bazigarura ndetse bamwe bikabavira mo ipfu aha twavuga uwitwaga Kadogo mwene Rwiyereka w’Abasinzira,Gatare yamwiciye mu Mibunda, Ruvete w’Abagorora,Rutegana n’abandi beshi tutabashije kuvuga.Kurwanirira Inka n’Úbutwari buranga Abanyamurenge.Ibikoresho bifashishaga m’ukurwanya izo psisiharimo  Amacumu,Imiheto,Imitego,Inkoni,Imihoro,Imipanga.Abanyamurenge ubgorozi bgabo nibgo butunzi bgabo ni nayo mirima yabo basaruramo kuko bifashisha ayo matungo yabo muguhaha ndetse no guhingisha imirima .Kuva kera kose Umunyamurenge ntakindi bakwa ga  Umugeni uretse Inka zonyine. Umunyamurenge akunda amata,amavuta y’inka kuko aranayisiga ndetse akanayarya.
fatwaga   nk’igicibga m’ubgoko
-Nanone Umunyamurenge yarangwaga no kugira Ibanga haba m’Umuryango muto ndetse n’Umuryango mugari byari muribimwe byabarangaga.Iyo habaga nk’umuntu wamenye  ibanga irya riryo ryose ntabgo yabaga akigirirwa icizere ndetse hakorwaga n’amanama amwe n’amwe akazirukanwamo batinya ko yazayashira hanze.Kubera urukundo bakundana ga wasanga ga nta mukene nta n’umutunzi kuko umuryango wabaga udafite Inka yo gukama bawutizaga Inka yo gukamira abana maze bakabona ico bamwa. -Imico yabo ntabgo  yabemereraga kurira hanze haba mw’isoko cangwa m’umuhana.Ibi byashoboka ga gusa mugihe umuntu ari m’urugenzi  nibgo yabaga yemerewe kurira hanze, nabgo  yageraga k’uruzi agahambura ihamba ye akarya. Uretse iyo umuntu yabaga ari m’urugenzi nkuko tumaze kubivuga haruguru nibgo yabaga yemerewe kuba yarira aho abantu bamubona.Ubundi bariraga munzu kandi iyo bajaga kurya begekagaho urugi bakabona gufungura.Ikindi n’uko bafunguraga barimo gusomera.(gufungura urimo umwa amata).
-Mubusanzwe barangwaga n’agahayo kwanga akarekangane akariko kose kaba gakorerwa mwene wabo cangwa undi muntu bazi.Iyo habaga nk’intambara ntabgo basubizwa ga inyuma n’icarico cose kuko n’abanyamutima bazi kurwana.

-Ntabgo nigeze mbona  Umugabo n’Umugore batandukanye (divorce) n’ubgo bagiraga ibyo batunvikanaga ho hazaga bamwe m’umuryango wabo bakabicaza bakabakiranura kandi bagakomeza kubana.Habaga kunvira umuryango uvukamo.-Uburyo bubaka Amazu yabo ni muri bimwe bibaranga kuko wasanga Umunyamurenge iyo ava akaja bubakaga amazu yabo ahantu hejuru, k’umusozi hirengereye ntabgo bageze bubaka m’utubande cangwa mundegu.Wasangaga bose uburyo bakiranura amazu yabo arikime,iyo winjiye munzu usanga ibihumba biherereye iburyo bgawe.Inzu  zabo ziba zubakishije imigano zigasakazwa ibyatsi z’iba z’ifite n’ibisenge by’udusengero kandi usanga nishi murizo ar’inzu z’ibidekero  zidafite imigongo,izindi nkeya usanga arinzu z’amabaraza zo, ziba zifite imigongo.-Inzu z’Abanyamurenge ziba zifite ibice bi kurkira: Mupfuruka,Mukirambi,Murwinka,Mugakinga,Iziko,Mumbere,Uruhimbi,Ibihumba,Urusenge,Idari Ikirambi, Inkingi y’umugabo ní y’umugore, bakingishaga Urugi ndetse haba hari n’utudirisha dutoya. 

-Abanyamurenge mum’imiterere yabo ahanini usanga bakundana,bakamenyana,buri wese akunva yaja kubana n’uwabo bagaturana.Kera kose wasanga buri umurara wubatse k’umusozi wabo uwundi murara nawo ukubaka ahabo ibyo kwar’ukugirango barushirizeho kuba umuntu m’uburyo bgo kwiyubaka.Ubungubu ibintu byagiye bihinduka kubera impanvu zo  kuva muryamo ndetse ugasanga imiterere yaho bagiye bahungira itabemerera kugumana imico yabo nkuko yamye. 
        

  IBINTU BITARANGAGA UMUNYAMURENGE

-Abanyamurenge ntabgo bageze babesha nta n’ubgo bari bazi amahimba iyo umwe yabeshaga, n’ubgo yabaga  ari nko Kundondo  yabaga azwi na buri wese ugasanga atangwaho ingero ngo mwene runaka w’abanyanaka ngo azabesha! Abantu bakamukuraho icizere.Hariho Umugabo umwe wigeze gufatwa n’abasoda ba Mubutu maze bamubaza ko yaba afite amakuta maze arahakana baza kumurekura aruko bamaze kumukubita,aragenda ageze imbere ý’ibuka ko yabeshe aza kwiha inama yo kugaruka ngo ababgire ko yababeshe.Yasubiye inyuma maze abo basoda bunva ko  bidashoboka ko umuntu yo kwishira abasoda.Umusaza w’abandi arakubitwa ngo n’ababgire impanvu yakoze ibyo bintu.Murunva ko umuco wabo utabemereraga kubesha.
-Abanyamurenge bakuze batagira ingeso yo kwiba ndibuka kera kose n’ubgo habaga nk’ Inka yarigise wasangaga abatuye mugace kamwe iyo bamenye ko har’Inka yarigise maze bakagenda bayirangisha n’ubgo yabaga yarigitiye mu kiraro kindi nyirikiraro yihutiraga kubivuga kugirango banyirayo boye kugumiza kuyishaka,hari n’igihe iyo nka yamaraga igihe kirerekire iyo yarigitiye abo banyir’inka bageze babimenyesha abandi ko har’Inka yarigitiye munka zabo maze bagashaka nyirayo.Iyo yamaraga kubimenya yarazaga akayitwara ntaco asabge.Nta munyamurenge wo kwibye ikintu c’umuntu yaba Umuhoro cangwa se Inkoni yahakikishakoga ko igeze kwanyirayo, nta n’uwageze akora m’umupfuko w’undi ngo agire ico yiba,nta n’umwe wageze unyaga akoresheje inguvu afite ngo atware akantu k’undi muntu kuko buri wese yahoraga yihesha ishema ubge ndetse n’umuryango we akomoka mo.Iyo habaga nk’umuntu umwe nkuko bavunga ngo ntabyera ngo deeee! akaba  yo kwiba yageze afatwa  nk’igicibga m’ubgoko.
-Mubusanzwe barangwaga n’agahayo,kwanga akarengane gakorerwa mwene wabo. Iyo habaga nk’intambara ntabgo basubizwaga inyuma n’icarico cose kuko n’abanyamutima bari bazi kurwana.Ibindi bitabagaragaraga ho n’uko ntagutandukana (divorce)  kwabagaho hagati y’Umugabo  n’Umugore  n’ubgo bagiraga ibyo batunvikanaho hazaga bamwe m’umuryango wabo, bakabicaza bakabakiranura kandi bagakomeza kubana.Habaga kunvira umuryango uvukamo.-Uburyo bubakaga  Amazu yabo n muribimwe bibaranga kuko wasangaUmunyamurenge iyo ava akaja bubakaga amazu yabo ahantu hajuru k’umusozi ntabgo bagaze bubaka mutubande cangwa mundegu.Wasangaga bose uburyo bakiranura amazu yabo arikime,iyo winjiraga munzu usanga ibihumbu biherereye iburyo bgawe.Inzu  zabo ziba zubakishije imigano zigasakazwa ibyatsi ziba zifite n’ibisenge by’udusengero kandi usanga nishi murizo ar’inzu z’ibidekero  zidafite imigongo,izindi nkeya usanga arinzu z’amabaraza zo ziba zifite imigongo.-Inzu zabo ziba zifite ibi bice bikurikira:Mupfuruka,Mukirambi,Murwinka,Mugakinga,Iziko,Mumbere,Uruhimbi,Ibihumba,Urusenge,Idari Ikirambi, Inkingi y’umugabo ní y’umugore, bakingishaga Urugi ndetse haba hari n’utudirisha dutoya.

Uburyo bashakaga

Kwarukubaza umugeni bemera ukajya gukwa. Umuhungu akajya gutahira. Yajyaga kwasebuke yambaye uruhu bakamutegesha urundi, amazekuhagera akazikiwe kwarukuragira, Akisiga amavuta (Icwende) ikihanaguza (Ize) nikibabi cyimigumbagumba, yamwaga amata yuzuye inkongoro, akihwagiza umurobaniyo yarisabune murico gihe. Akabaho igihe kirekire cane, bakamwa inzoga bakaririmba Inkaa, Hayahaya, bagakoma amashi bakabyina bateze amaboko. bakabzina akabona gutaha, hanyuma bakazabona kumucurira Umugeniwe.

Ibzoguterura byajyenyuma, Barafomoraga, bakamwa inzoga bakavuza inanga, abagore bacunda bakabyina bakavuga Inkaa(Ibyivugo) Ibihimbano bakabyabagabiranye(Ibironda) bakarongoranya bakagabinka, barangiza bagataha Umugeni agasigara.

Amakuta Abagore bayabikaga m’umweko Abagabo bakayabika mu m’ipfuko abandi bakayabika mumashengo.Umwe iyo yabaga yagurishije Inka abandi bazaga kumukaba amakuta ,mugihe yabaga ya yamukabye ntanyungu yakaga nta n’ahantu bandikiranaga kuko babaga baitanye icizere hagati yabo bombi.Ibyo ni bimwe mubyarangaga Abanyamurenge bagituye imuhira. 

Gaby B

www.mukirambi.com