AMATEKEKO Y’IMANA,Y’ABAYUDA

AMATEKEKO Y’IMANA,Y’ABAYUDA NDETSE N’UMUCO WA KINYAMURENGE WARUZI KO BIGIRA AHO BIHURIRA?

AMATEGEKO Y’IMANA N’UMUCO WA KINYAMULENGE (Kuva 20:1-17, Guteg. 5:6-21 etc.)Amategeko y’Imana n’umuco wa Kinyamurenge ( kuva 20:1-17,Guteg 5:6-21….)Amategeko cumi y’Imana, akubiyemo amategeko agera kuri 600 yo mu isezerano rya kera. Ane muriyo avuga hejuru y’imibanire yacu n’Imana, atandatu akavuga hejuru y’imibanire hagati yacu ubwacu.Hari ihuriro ry’imana n’abantu n’indangagaciro na kirazira byubahirizwaga bikubaka umuryango w’abanyamurenge.
1.
Itegeko ry’Imana, “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye”.Icyo rigamije  Kwirukana izindi mana hakimikwa Imana imwe gusa.M’Umuco wacu  Imana yacu yari imwe gusa Nyagasani.Icyo ugamije n’ukugira Nyagasani uri hejuru y’izindi mana n’imyuka.Icyitonderwa, Twibutse ko m’umuco wacu, bataramyaga ibindi biremwa usibye Imana y’abakurambere babo nanone, Intama yakoreshwaga m’uguterekera byatumaga batayirya.
2.
Itegeko ry’Imana, ”Ntukiremere igishushanyo kibajwe gisa n’ishusho yose iri hejuru mw’ ijuru cangwa hasi ku butaka”Icyo rigamije Ntagishushanyo na kimwe cyakozwe n’abantu cyemewe kuramya mu kivi cy’Imana. M’umuco wacu ntagiti cyabazwaga ngo abantu bakakiramya nk’Imana cangwa kikayihagararira.Imana yarifashwe nk’umuntu utaboneka ariko ufite amarangamutima wumva akavuga.Indirimbo yo mu bisabo yaravuga ngo: ”Icyongezaho yaraye ngapfukama nkayisenga, nkayibaza icyo yahoye umutindikazi” Icyitonderwa nuko  ibiheko byakoreshwaga nkuko muri katolika bakoresha ichapule n’amazi y’umugisha ariko igiheko ntabwo cyatsimburaga Imana.
3. Itegeko ry’Imana ”Ntukavugire ubusa izina ry’Uwiteka Imana yawe”, kuko Uwiteka atazamubara nkutacumuye uvugira izina rye ubusa.Icyo rigamije Izina rw’Uwiteka rikwiye kubahwa ntiturifate uko twiboneye cyangwa ngo turituke tubikuye ku mutima cangwa mumaryogo/ m’urwenya. M’umuco wacu Nyagasani yari yubashwe kuburyo ntawarinduka ku mutuka cyangwa ku musuzugura.Icyo ugamije nuko Imana yari hejuru y’umuntu cyane kuburyo ntawarindukaga kuyubahuka. Icyitonderwa , Aho kurahira izina ryayo barahiraga iry’Umwami.Urugero dore, umugani ugaragaza ko iri hejuru ya byose kandi ikora icyo ishaka: “Imana iraguha ntimugura.”
4.Itegeko ry’Imana ”Wibuke kweza umunsi w’isabato” Icyo rigamije Imana yaremye byose mu minsi 6 iruhuka ku wakarindwi (niposho). Byibutsa kandi umunsi abana ba Israeli bakurwa mu Giputa. M’umuco wacu ,Abakurambere bacu, bakoraga iminsi yose ariko hari umunsi ngarukamwaka bubahirizaga witwa: “Umunsi w’umuganura” Uyu munsi wari uwo kuruhuka , bakanywa bakarya kubera irimbuko (ko bejeje). Kandi bari bazi neza ko Imana yagize uruhari mu byo basarura. Ntamurimo wakorwaga kuri uwo munsi. Iminsi yo kubandwa twayigereranya n’iyibiterane by’amadini bihuza abantu benshi.
5.Itgeko ry’Imana “Wubahe so na nyoko”  icyo rigamije nukugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.M’umuco wacu Iri tegeko risaba ko dufata ababyeyi bacu mu cubahiro no kubahesha agaciro.Ababyeyi barubahwaga cyane m’umuco wacu. Icyitonderwa; umuntu wabaga yasuzuguye umubyeyi we, yahakuraga umuvumo cangwa agahinduka igicibwa.Umubyeyi yari Imana ya kabiri.
6.Itegeko ry’Imana ” Ntukice”
Birabujije kwica ikiremwamuntu cyose wabigambiriye.
M’umuco wacu Kwica umuntu cyaraziraga ki kanaziririza,Iyo wicaga umuntu nubwo utabigambiriye baguhigaga bukware.
Kimwe n’amategeko yambere y’abayuda. M’umuco wacu, byari byemewe guhora, nukuvuga kwica umuntu k’uwundi. Naho, hagiye haturuka icyo bitaga inzigo. Bati: “Ingoma itihora ni igicuma”
7.
Itegeko ry’Imana ”Ntugasambane”.
Icyo rigamije n’ukubuza  kuryamana n’umugore wese utari uwawe cyangwa umukobwa ;
M’umuco wacu wahana ubusambanyi bw’umukobwa n’umugore.Umukobwa yubakaga urwe( kurongorwa) atararyamana n’umugabo numwe. Umugore nawe  wiyandarItse, baramusendaga (kumubenga)
Umuco wacu kimwe n’uwabayuda wemeraga ko umugore wapfushije umugabo akiri muto baramu be bamucyura. Hagati y’abavandimwe guhana ingo cangwa gusambanya baramu babo byarihanganirwaga. Ariko umukobwa we watwaraga inda y’indaro baramwangazaga.
8.
Itegeko ry’Imana ”Ntukibe”
Icyo rigamije, ntibyemewe nagato gutwara akantu kundi nyirako atakakwihereye wenyine.
M’umuco wacu kwiba cyari ikizira. Ingeso yo kwiba yatuma babenga umugeni cangwa umuhungu.
Hari abatwikwaga amaboko kikaba ikimenyetso ko ari abibyi.
9.
Itegeko  ry’Imana ”Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe”. M’umuco wacu, birabujije ku beshya no gutanga ubuhamya bw’ikinyoma.Kuvuga ukuri yari indanga gaciro, naho  Ikinyoma cyari muri za kirazira zangwaga urunuka n’umuco wacu.Icyitonderwa nuko, Umutangabuhamya ubenshya bamwitaga umugabo w’indarike ; byari igitutsi kandi yarasusuguritse cane.
10.Itegeko ry’Imana ”Ntukifuze inzu ,umugore, umugaragu, ,umuja, inka, indogobe n’inkindi cyose cya mugenzi wawe”M’umuco wacu, birabujijwe kwifuza umuntu cyangwa ikintu kitari icyawe. Ibyo twabonye hejuru nabyo birabujije kubyifuza: gusambana, kwica, kwiba n’ibindi n’ibindi. Kurarikira ibitari ibyawe n’ ingeso mbi yamaganwa n’umuco wacu. Icyitonderwa,Irari rituma umuntu aba umwibyi cangwa akagira ishyari byarimba akaba umurozi. Umwana w’umutima , umugore w’umutima ni uwanyurwaga n’utwo mwabo ntararikire ibyabandi.

Mujandwa Denis

www.mukirambi.com