Imirara igize ubwoko bw’abanyamulenge

Hari abashakashatsi beshi, bakomeje kwandika ndetse no gukora ubushakashatsi ku banyamulenge. Muri abo bashakashashatsi harimo n’abanyamulenge. Bose, bagaragaje ko abanyamulenge bagizwe n’imirara, kandi umunyamulenge wese akagira umurara abarizwamo.

M’umuco w’abanyamulenge, iyo agiye kwivuga abanza kuvuga amazina yiwe, umubyeyi, (Ise umubyara) sekuru, umurara we ndetse n’iwabo avuka.

Umufano : Nitwa Semahoro, Data ni Sebintu, Sogokuru ni Serugo ndi Umugorora. Tumaze gusoma amateka twasanze, ubwoko (Tribu) bw’abanyamulenge, bugizwe n’imirara (clans) myinshi, akaba nayo igenda ikagira ubwoko bwacu bw’abanyamulenge, ndetse ubu bwoko bwacu bugahura n’andi moko amagana agize i gihugu cacu RDC,

“Dushingiye, ku makuru nyayo twahawe n’ abasaza bo mu bwoko bwacu, abashakashatsi hamwe igitabo, Les Banyamulenge qui sont–ils? ” candiswe na feu Mutambo Joseph m’umwaka wa 1998. Abo bose bagaragaje ko bishoboka ko imirara yo kwiyongera cangwe ikagabanuka, bitewe n’uko abantu bagenda bihuza cangwa se bagenda bororoka.

Nibyiza ko abanyamulenge ndetse n’urubyiruko muri rusange, twabashishikariza gukomeza gukora ubushakashatsi ndetse no kurusha ho kwandika ibitabo bijanye n’umuco wacu kugira ngo ejo hazaza utazibagirana. Turabizeza ko natwe hano kur’urubuga Mukirambi.com, tuzakomeza kubasangiza ibijanye n’umuco ndetse n’amateka y’abanyamulenge.

Umurara, ni kamwe muduce dutoya k’amateka rusange (Histoire Générale) y’abanyamulenge. usanga m’ubwoko bwacu bugizwe n’ imirara, iyi nayo ikaba igizwe n’amazu, amazu akubakwa n’imiryango ya bugufi, iyi nayo ikubakwa n’ingo.

Twifuje gusangiza abantu, bakunda gusura uruga rwacu rwa www.mukirambi.com

Tubibutse ko imirara igize ubwoko bw’abanyamulenge ari Mirongo ibiri n’itandatu (26).

Abanyabyishi

Abasinzira

Abasinga

Abega

Abasama

Abadinzi

Abanyakarama

Abitira

Abasita

Abagorora

Abahima

Abahinda

Abazigaba

Abatwari

Abasegege

Abadahurwa

Abaheto

Abongera

Abahondogo

Abahiga

Abatakure

Abatura

Abapfurika

Abashonga

Abagabika

Ababano

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *