Abasaza bacu, bagiraga amajambo yuzuye ubgenge bgishi,ibi byadutereye gushaka amwe mu majambo, yagiye avugwa na bamwe mu banyabgenge bacu,dore ko abeshi batigeze baniga ngo baminuze.Bagiraga impano zo gutekereza amajambo yuzuye ubgenge m’umvugo z’amahanga twabyiza ko bari ba Sages.
Ese waba ufite amajambo meza, nkaya y’ubgenge waba warunvise abasaza biwacu ba baravuze? byaba byiza tugiye duha amaana aya majambo yuzuye y’ubgenge.Ikindi tubasaba kuba bishoboye nuko mwadusobanurira aya majambo kuko abakiri bato badapfa kuyunva.
. Dore amwe muri ayo majambo yabo:
1. ” Ngo Inka mbi, niyo nziza” Mzee Karuciye Daudi2. ” Umuntu ntagira inshusho, asa n’ibihe” Mzee Karuciye Daudi3.” Ikigori cameze mugisura, cifuzwa n’abantu ndetse n’amatungo” Mzee Nkobongo Yohana”4.”Abasoda bararwanye hapfa i kanisa” Mzee Karuciye Dawudi5.” Umunyaporotike wese azasa n’inyana itaratega amahembe, ati kuko utaba uzi uko izatega ; Mzee Karucyiye Daudi6.”Yasabye ko bamutera Isindano m’umutwe, kubera ko yari yawurwaye”. Mzee Daudi7.” Isi ngo yarisanzwe ifite ise ariko ubu ngo yabonye nyina”. Mzee Karucyiye Daudi8.”Abagabo ngo n’abapangayi,abagore ngo nibo banyiringo” Mzee Karuciye Daudi9.” Ngo Isi ntigira imyuma n’imbere, hose ngo n’inyuma kandi hose ngo n’imbere”. Karucyiye Daudi10. “Inka mbi niyo nziza” Mzee Karuciye Daudi.11.”Guhunga inzara ugahungana Inda, ngo ntaco waba ukoze” Mzee Karuciye Daudi12.”Inka yabyaye ikimasa ngo irutwa n’inka igifite amezi ati, kuko uba ugifite icizere ko izabyara inyana”.Mzee Karuciye Daudi13.”Ngo Ababembe, nti bazaturusha imbaraga zo kudukura muri Congo ati ariko bazatubuza amakamba mw’ijuru” Mzee Nyamakobwe14. A)”Nabonye imperuka zibiri: Aho umugabo yicara kuntebe umukazana avuye ho, igishushye.B) naho umugabo ava munsi y’inka ayikama yamara akayishorera ngo aje kuyigurisha” Ruhinankiko15.”Nigute Mobutu yatanze Gatumba atatubgiye” uwabivuze ntitwabashije kumenya16.”Nimba mwanze ko nyura k’umupaka,ko nta byangombga ngo basi nimunereke inzira ya fraude? Kagombe “17.”Ngo yageze mw’ikanisa yicara areba m’umuryango, bamubajije impanvu yicaye gutyo, abasubiza ko, amaze igihe kinini yicara areba imbere kandi yunva ko Yesu ari hafi kuza ati yicara areba imbere kugirango arebe ko noneho Yesu ari buze”18. “Ibyaha bivukana n’ibyago” Mzee Karuciye Daudi
Gaby B