
Abanyamulenge twahuye n’ibibazo byishi,byatumye duhunga igihugu cacu, twari dusanzwe mo dutuye ,tworoye inka,twiga ndetse ari nako abantu bashingira abana babo. Nyuma y’ibibazo byagiye bitubaho, mukirambi.com yagumije kwibaza hejuru y’umunani ( inka zihabga umwana w’umuhungu zo gushakamo umugore). Muri ik’igihe abeshi batagituye i Mulenge,aho byatworoheraga kubona uwo munani,ubu bikaba bimaze kuba ikibazo gikomereye k’ubgoko bgacu. Muribuka neza ko iwacu Umuhungu iyo yajaga gushaka Ise yamuhaga umunani we, maze akaba ariwo ashakishamo umugore.
M’umuco wacu ryar’itegeko ko Ise w’umuhungu, amuha inka zo gushaka.Ibi bitandukanye n’imico y’ahandi tugenda tubona, kuko Abasore b’ayandi moko meshi,nibo bishakira ibintu bashakisha mo abagore, muribyo bintu harimo; nk’Inoro,amahuzu,ifaranga ndetse n’ibindi byishi bitandukanye.
Impungenge dufite kuri none, n’uko tutagitunze za nka zadufashaga m’ugushaka, ndetse tukaba twaratataniye hirya no hino kw’isi.Tubona ko umuco wacu uzagenda uhungabana bikomeye, mugihe abantu bataganiriye ngo habe hafatwa ingamba zo kurinda umuco wacu. Byakabaye byiza abantu bicaye hamwe baka byigaho, kuko abeshi muri twe bazagenda badukana imico yaho bahungiye, maze usange abanyamurenge tubaye un peuple multiculturel. Nibyiza ko, haza kunvikanwaho neza agaciro k’ikintu kimwe ubgoko bgacu bgakoresha m’ugukwa abagore.
Ese wowe ubitekerezaho iki? nyabuna tanga ibitekerezo byawe.
Gaby Bwww.mukirambi.com